Posted 5 days ago
288.43K followers
197.74K views
19.93K likes
407 comments
494 shares
๐จ๐๐๐๐๐๐๐๐ ๐๐๐๐! ๐๐๐๐๐๐๐ ๐๐๐ ๐๐๐๐๐๐๐ ๐๐๐๐
๐๐๐ ๐๐๐๐๐ ๐๐๐๐๐๐๐, ๐๐๐๐๐๐๐๐๐ ๐๐๐๐ ๐๐๐๐ ๐๐๐๐ ๐๐๐๐ ๐
๐๐๐๐ ๐๐๐ ๐๐๐๐ ๐๐๐๐ ๐๐๐
๐
๐๐๐๐๐ ๐๐๐๐๐๐๐๐.๐๐คโจ Ibi bibaye nyuma yuko urukiko rwโIbanze rwa Gasabo ruherutse narwo kwemeza ku mugaragaro ko ishyingiranwa rya Uwase Muyango Claudine uzwi nka Miss Muyango na Kimenyi Yves risheshwe, nyuma yโuko impande zombi zumvikanye ku bijyanye nโubutane bwabo. Iki cyemezo cyafashwe ku wa 14 Kanama 2026, gishingiye ku bwumvikane bwagezweho hagati ya Muyango na Kimenyi, nyuma yโuko umwe muri bo yari yatanze ikirego asaba ko batandukana. Mu nyandiko yโicyemezo cyโUrukiko rwโIbanze rwa Gasabo, hagaragazwa ko impande zombi zashyikirije urukiko amasezerano yโubwumvikane bushingiye ku buhuza, agaragaza ko zumvikanye ku buryo ikibazo cyโiseswa ryโishyingiranwa ryabo cyakemuka. Urukiko rwashingiye ku ngingo ya 258, igika cya kabiri, yโItegeko No 71/2024 ryo ku wa 26 Kamena 2024 rigenga abantu nโumuryango. Iyi ngingo iteganya ko ubutane bwasabwe nโumwe mu bashyingiranywe bushobora guhinduka ubutane bwumvikanyweho igihe undi yemeye ko ikirego gifite ishingiro. Mu mwanzuro warwo, urukiko rwemeje ko ishyingiranwa rya Uwase Muyango Claudine na Kimenyi Yves, ryabereye imbere yโUmwanditsi wโIrangamimerere wโUmurenge wa Nyarugenge ku wa 6 Mutarama 2024, risheshwe. Rwanategetse ko iki cyemezo gishyikirizwa Umwanditsi wโIrangamimerere wโaho basezeraniye kugira ngo byandikwe mu bitabo byโirangamimerere ko aba bombi batandukanye. Ikindi cyagarutsweho ni uko iki cyemezo kitajuririrwa, bivuze ko nta bujurire bushobora kugitambamira mu nzira zisanzwe zโubujurire. ๐บSource of Video: Beyond 90 Initiative (YouTube Channel) ยฉMideliRwanda