Pubblicato 5 vita fa
288.43K seguaci
197.9K views
19.9K likes
408 comments
494 shares
🚨𝐁𝐑𝐄𝐀𝐊𝐈𝐍𝐆 𝐍𝐄𝐖𝐒! 𝐊𝐈𝐌𝐄𝐍𝐘𝐈 𝐀𝐍𝐃 𝐌𝐔𝐘𝐀𝐍𝐆𝐎 𝐂𝐎𝐍𝐅𝐈𝐑𝐌 𝐓𝐇𝐄𝐈𝐑 𝐃𝐈𝐕𝐎𝐑𝐂𝐄, 𝐑𝐄𝐕𝐄𝐀𝐋𝐈𝐍𝐆 𝐓𝐇𝐀𝐓 𝐓𝐇𝐄𝐘 𝐇𝐀𝐕𝐄 𝐁𝐎𝐓𝐇 𝐅𝐎𝐔𝐍𝐃 𝐍𝐄𝐖 𝐋𝐎𝐕𝐄 𝐖𝐈𝐓𝐇 𝐃𝐈𝐅𝐅𝐄𝐑𝐄𝐍𝐓 𝐏𝐀𝐑𝐓𝐍𝐄𝐑𝐒.🆕🤍✨ Ibi bibaye nyuma yuko urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo ruherutse narwo kwemeza ku mugaragaro ko ishyingiranwa rya Uwase Muyango Claudine uzwi nka Miss Muyango na Kimenyi Yves risheshwe, nyuma y’uko impande zombi zumvikanye ku bijyanye n’ubutane bwabo. Iki cyemezo cyafashwe ku wa 14 Kanama 2026, gishingiye ku bwumvikane bwagezweho hagati ya Muyango na Kimenyi, nyuma y’uko umwe muri bo yari yatanze ikirego asaba ko batandukana. Mu nyandiko y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo, hagaragazwa ko impande zombi zashyikirije urukiko amasezerano y’ubwumvikane bushingiye ku buhuza, agaragaza ko zumvikanye ku buryo ikibazo cy’iseswa ry’ishyingiranwa ryabo cyakemuka. Urukiko rwashingiye ku ngingo ya 258, igika cya kabiri, y’Itegeko No 71/2024 ryo ku wa 26 Kamena 2024 rigenga abantu n’umuryango. Iyi ngingo iteganya ko ubutane bwasabwe n’umwe mu bashyingiranywe bushobora guhinduka ubutane bwumvikanyweho igihe undi yemeye ko ikirego gifite ishingiro. Mu mwanzuro warwo, urukiko rwemeje ko ishyingiranwa rya Uwase Muyango Claudine na Kimenyi Yves, ryabereye imbere y’Umwanditsi w’Irangamimerere w’Umurenge wa Nyarugenge ku wa 6 Mutarama 2024, risheshwe. Rwanategetse ko iki cyemezo gishyikirizwa Umwanditsi w’Irangamimerere w’aho basezeraniye kugira ngo byandikwe mu bitabo by’irangamimerere ko aba bombi batandukanye. Ikindi cyagarutsweho ni uko iki cyemezo kitajuririrwa, bivuze ko nta bujurire bushobora kugitambamira mu nzira zisanzwe z’ubujurire. 📺Source of Video: Beyond 90 Initiative (YouTube Channel) ©MideliRwanda